POLITIKE

Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Amerika Blinken ku kibazo cya DRC

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Anthony Blinken, cyagarutse ku mutekano muke uri mu burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Muri ibi biganiro kandi bagarutse ku buryo bwo guhosha intambara imaze igihe ibera muri icyo gihugu, ibibazo bigakemurwa binyuze mu nzira za politiki.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano yo ku rwego rw’akarere agamije kugarura amahoro n’umutuzo muri DRC no mu karere.

Mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze igihe kirekire intambara iharangwa ihuza imitwe yitwaje intwaro.

Ku ruhande rw’u Rwanda rushinja DRC gucumbikira umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Ni mugihe kandi DRC ishinja igihugu cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye muri icyo gihugu, ibintu u Rwanda ruhakana.

Aha muri Congo hamaze kugwa abantu benshi bazize intambara abandi bava mu byabo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago