Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda zibukwa ku nshuro ya 30.
Ni umuhango wabereye ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard yunamiye anashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda.
Uretse Minisitiri w’Intebe witabiriye uwo muhango, hari kandi abandi banyacyubahiro batandukanye muri Guverinoma barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida wa Sena Dr Xavier Kalinda n’abashinzwe inzego z’umutekano.
Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, Abanyarwanda bizihije umunsi ngarukamwaka w’Intwari, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira ati ”Ubutware bw’Abanyarwanda, Ubutware bwacu.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari mu kwizihiza Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda igihugu bidasanzwe no kucyitangira. Izo Ntwari z’Igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi, mu 1997, bari mu Cyiciro cy’Imena.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byanabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu aho Abanyarwanda baserutse mu kwizihiza no kuzirikana ibigwi by’abitangiye u Rwanda.
Mbere y’uyu munsi hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo ku Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, mu ihemba rya Camp Kigali.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…