RWANDA

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 30-AMAFOTO

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yunamiye Intwari z’u Rwanda zibukwa ku nshuro ya 30.

Advertisements

Ni umuhango wabereye ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard yunamiye anashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda.

Uretse Minisitiri w’Intebe witabiriye uwo muhango, hari kandi abandi banyacyubahiro batandukanye muri Guverinoma barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Perezida wa Sena Dr Xavier Kalinda n’abashinzwe inzego z’umutekano.

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, Abanyarwanda bizihije umunsi ngarukamwaka w’Intwari, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira ati ”Ubutware bw’Abanyarwanda, Ubutware bwacu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yashyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari mu kwizihiza Intwari z’u Rwanda zagaragaje gukunda igihugu bidasanzwe no kucyitangira. Izo Ntwari z’Igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi, mu 1997, bari mu Cyiciro cy’Imena.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ari umwanya wo kuzirikana ubwitange buhebuje n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze Intwari z’Igihugu no kuzifatiraho urugero mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byanabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu aho Abanyarwanda baserutse mu kwizihiza no kuzirikana ibigwi by’abitangiye u Rwanda.

Mbere y’uyu munsi hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo ku Gatatu, tariki 31 Mutarama 2024, mu ihemba rya Camp Kigali.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago