Umubyeyi wa Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi yapfuye
Umubyeyi wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi, Domitile Minani yitabye Imana kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024.
Inkuru y’incamugongo yemejwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste mu itangazo yashyize ahagaragara ku rubuga rwa X yagize ati “Twakiranye umubabaro urupfu rw’Umubyeyi w’Icyitegererezo cyacu Nyiricyubahiro Petero Nkurunziza. Turashimira Imana ko yabaye inkingi y’Umuryango akanashigikira nk’Umubyeyi Sogokuru wacu mu nshingano yari afite zo kuyobora Igihugu. Twihanganishije Umuryango asize, Imana imwakire mu Bwami bwayo.”

Uyu mubyeyi yitabye Imana mugihe hari amakuru y’uko yagiye arwara bikageraho agenda anabikwa ari muzima kenshi ariko ubuyobozi bugahinyuza ayo makuru y’ibihuha yaba yatangajwe, Domitile Minani yitabye Imana mugihe umuhungu we akaba yarabaye na Perezida wayoboye u Burundi amaze nawe imyaka ine apfuye.