INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame yihanganishije abanya-Namibia bapfushije umukuru w’igihugu

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa X yanditse ko yihanganisha abanya-Namibia bari mu gahinda ko kuba bapfushije Perezida warusanzwe ayoboye igihugu cyabo.

Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije bikomeye cyane mushiki wanjye Kalondo Monica, umuryango n’abaturage ba Namibia kubw’urupfu rw’umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob. Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kurwanira kubohora igihugu cya Namibia, gukorera bidacogora abaturage ndetse n’ubwitange yagize muri Afurika Yunze Ubumwe byose bizibukwa mugihe kizaza.”

Dr Hage Geingob arikumwe na Perezida Paul Kagame

Urupfu rwa Dr Hage Geingob warusanzwe ayobora igihugu cya Namibia rwamenyekanye kuri iki Cyumweru nyuma y’uko yaramaze iminsi mike arwariye mu bitaro bya Lady Pohamba i Windoek.

Dr Hage Geingob yapfuye ku myaka 82 y’amavuko azize indwara ya kanseri nyuma yo kuyitangaza mu ntangiriro z’uyu mwaka 2024.

Amakuru yatangajwe na Visi Perezida wa Namibia Nangolo Mbumba yavuze ko ubwo Perezida wa Namibia yitabaga Imana yarikumwe n’umuryango we wose ugizwe n’umugore n’abana be yakundaga cyane.

Nyakwigendera Dr Hage Geingob yarasanzwe afitanye umubano mwiza n’igihugu cy’u Rwanda, akaba yari umwe mu bitabiriye irahira rya Perezida Kagame ubwo yarahiriraga Manda ye ya Kabiri mu mwaka 2017, uretse ibyo mu mwaka 2019 yongeye gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rushimangira umubano w’ibihugu byombi, icyo gihe yanasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Dr Hage Geingob yarasanzwe afitanye umubano mwiza n’u Rwanda

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago