POLITIKE

Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, bari mu basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru uzwi nka Tarehe Sita muri Uganda.

Advertisements

Ni ibirori kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare byabereye mu karere ka Bugweri, byitabirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda (UPDF).

Byitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru mu zindi nzego zishinzwe umutekano muri Uganda.

Gen Mubarakh Muganga na Brig Gen Rwivanga ubwo bari ahabereye biriya birori bakiriwe na Perezida Museveni.

Tarehe Sita ifatwa nk’umunsi mukuru w’Ingabo za Uganda, iba buri mwaka ku itariki ya 06 Gashyantare, hakizihizwa umunsi Perezida Yoweri Museveni yatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda rwashyize iherezo ku butegetsi bw’umunyagitugu Milton Obote.

Amateka yerekana ko ku wa 6 Gashyantare mu 1981 ari bwo Perezida Museveni yayoboye igitero inyeshyamba za NRA yari ayoboye zagabye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, kikaba imbarutso y’urugamba rwo kubohora Uganda.

Icyo gihe hari bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri icyo gitero.

Abo barangajwe imbere na Nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Brig Gen Rwivanga na Gen Mubarakh Muganga ubwo bakirwaga na Perezida Museveni

Brig Gen Rwivanga, Gen Mubarakh Muganga na Lt Col Emmanuel Ruzindana ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mu birori bya Tarehe Sita

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago