U Rwanda na Pologne kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi, ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’ingufu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, Dr Vincent Biruta na Andrzej Szejna, akaba yari ahagarariwe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yashimiye umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ashimira Perezida Kagame wamuhaye ubutumire.
Perezida Andrzej Sebastian Duda yavuze ko u Rwanda na Pologne hari ibyo basangiye,atangaza ko yizeye umubano urambye.
Ati “Ntidushidikanya ko mu Rwanda dufite inshuti duhuje, kandi zifite intego yo kwiyubaka, kubaka ishoramari ryabo no kubaho ubuzima butuje. Nizera ko twakubaka umubano uhamye mu gihe kiri imbere.’’
Perezida Andrzej Sebastian Duda yashishikarije Abanye-Pologne gushora Imari yabo mu Rwanda.
Ati “Sosiyete y’u Rwanda n’imiyoberere myiza bikora mu buryo buhoraho mu kugera ku ntsinzi. Ubibonera mu mihanda ya Kigali. Ibi byatuma benewacu muri Pologne baza gushora imari mu Rwanda ndetse bakarubona nk’igihugu cyo kwagukiramo.’’
Perezida Andrzej Sebastian Duda yasabye kandi urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe y’uburezi ari mu gihugu cye, bakaza kwiga igisirikare.
Ati “Twifuza ko kaminuza zo muri Pologne zishyiraho amahirwe yo kwiga ku Banyarwanda. Uyu munsi, ndahamagarira urubyiruko rw’Abanyarwanda rushaka kwiga amasomo ya gisirikare, kuza kwiga muri kaminuza za gisirikare ziri ku rwego rwo hejuru.’’
Ati “Urebye ku mateka y’u Rwanda na Pologne, aragoye cyane, arimo imbogamizi ndetse n’ibyago bikomeye. Icyo twiteze ni ugukomeza kubaka dufatanyije, dushingiye kuri ayo mateka no kwirinda akandi kaga katugwira cyangwa kubaka uburyo bwo guhangana na ko.’’
Perezida kagame yashimye umusanzu wa Pologne mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Guverinoma ya Pologne yatanze umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi twaranyuzwe. Urugero rufatika ni ubufasha bwa Pologne mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona biga i Kibeho.
Iki kigo cyatangiye gutanga umusaruro mu buzima bwa benshi. Icyo si ikintu cyo kurenza ingohe. Imikoranire yacu mu burezi yatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga muri kaminuza za Pologne uyu munsi.’’
U Rwanda na Pologne bibanye neza. Mu 2017 Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…