POLITIKE

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19

Kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19; yayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo ritangiza inama,  Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko urugendo rwo kubaka Igihugu rukomeje ndetse anagaragaza uko Igihugu gihagaze. Yagaragaje ko Igihugu gihagaze neza mu nzego zose.

Imyanzuro y’Umushyikirano

1. Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo:» Kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa;» Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanyeby’Igihugu;» Kongera ingano y’ubuso bwuhirwa;» Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.

2. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.

3. Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.

4. Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.

5. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.

6. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.

7. Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.

8. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.

10. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

9. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku: Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.

10. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

11. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

12. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.

13. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo:» Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera, ubumenyi; » Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda;» Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago