POLITIKE

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Pologne Andrzej Duda uri mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, uri mu Rwanda  mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiye kugirana ibiganiro byihariye ibizwi mu rurimi rw’amahanga ( tête-à-tête).

Nyuma barayobora umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, bikurikirwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Abakuru b’ibihugu bombi kandi bari baherekeje n’abafgore babo ku ruhande rw’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame na Agata Kornhauser-Duda umugore wa Perezida wa Pologne.

Amasezerano yashyizweho umukino ku mpande z’ibihugu byombi harimo ibigendanye n’inganda dore ko igihugu cya Pologne ubukungu bwacyo bushingiye ku nganda, harimo Kandi ibigendanye n’ikoranabuhanga, ubwubatsi bushingiye ku bidukikije, n’ingufu.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda n’umugore we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’akazi rushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, dore ko mu mwaka wa 2021 mu gihugu cya Pologne hafunguwe ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Christian

Recent Posts

APR FC yananiwe gukandagiza ikirenge mu matsinda ya CAF Champions League, isubirwa na Pyramids Fc

Ikipe ya APR Fc yananiwe kwikura imbere ya Pyramids Fc mu mukino wabereye mu Misiri…

6 hours ago

Rayon Sports yari yatezwe iminsi yababaje Gasogi united-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yari yatezwe iminsi yabonye amanota atatu mbumbe ya mbere muri shampiyona…

6 hours ago

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko ababajwe n’abakomeje kumubika ari muzima

Umuhanzikazi Marina Deborah wamamaye nka Marina mu muziki Nyarwanda yavuze ko ababajwe cyane n’abantu batangaje…

8 hours ago

KNC yahishuye akayabo ikipe ye ya Gasogi united ihagaze

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatunguranye avuga igiciro cy'akayabo ikipe ye ya Gasogi united kuri ubu…

1 day ago

Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu…

1 day ago

Uganda: Gen Muhoozi yahakanye ibyo gusimbura Se ku butegetsi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atakiri mu nzira zo kuyobora…

1 day ago