Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul wataye akazi k’ikipe ye, yasabye Abanyarwanda n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange ko bakwiye kwiga kumenya kureba ibibareba.
Mu minsi itatu ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu musore ukina mu bwugarizi, ari kumwe na FK Shkupi yo muri Macédonie mu myiteguro ya shampiyona, mu gihugu cya Turquie.
Uyu musore ugifite amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports, yagiye mu buryo ubuyobozi bw’ikipe ye butazi, ndetse bwemeza ko yataye akazi.
Yifashishije urukuta rwe kuri Snapchat, Rwatubyaye yise Abanyarwanda abaswa, anabasaba kwiga kureba ibibareba.
Ubu butumwa bw’uyu myugariro, yabushyize mu rurimi rw’Icyongereza, asaba buri wese umuvugaho kujya avuga ibimureba.
Ati “Banyarwanda bagenzi banjye ariko b’abaswa, mu by’ukuri hakwiye kugira umuntu uza kubigisha mwese kureba ibibareba. Ni mu gihe mumeze nk’abashishikajwe no kumenya iby’abandi.”
Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye ata akazi muri Gikundiro, akerekeza i Burayi nyamara afite amasezerano y’iyi kipe.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…