RWANDA

Guverinoma yatangaje ingengo y’imari ivuguruye

Guverinoma yatangaje ko ingengo y’imari ivuguruye mu 2023/2024 iziyongeraho miliyari 85.6Frw, ikava kuri miliyari 5,030Frw yiyongera ikagera kuri miliyari 5,115.6Frw.

Advertisements

Ibi bikubiye mu mushinga w’Itegeko rivuguruye ry’Ingengo y’Imari, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane.

Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari gushingiye ku buryo yakoreshejwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, aho ikoreshwa ryayo ryari kuri 61% mu Ukuboza 2023, binajyana n’amafaranga yashyizwe mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga.

Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2.901,4 Frw igere kuri miliyari 2.913,6 Frw, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 12,2 Frw.

Ati “Muri rusange iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho ku mishahara y’abakozi, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho ku mafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za Ambasade, cyane cyane kubera ambasade nshya.”

Amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho miliyari 83,3 Frw ave kuri miliyari 1.894,7 Frw agere kuri miliyari 1.977,9 Frw. Iyi nyongera yashyizwe mu bikorwa bitandukanye, harimo iby’ubuhinzi (cyane cyane ifumbire mvaruganda), n’ibikorwaremezo (cyane cyane ingurane z’imitungo yangizwa n’imishinga y’ibikorwaremezo).

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago