INKURU ZIDASANZWE

Hamenyekanye iby’uruhushya rwahawe CG (Rtd) Gasana Emmanuel agataha ubukwe bw’umuhungu we kandi yarafunzwe

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, hamwe na Komisieri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, bavuze ko kuba (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora Polisi n’Intara y’Iburasirazuba yarahawe uruhushya akitabira ubukwe bw’umwana we muri Uganda byari byemewe n’amategeko ndetse ko n’abandi bakomeje guhabwa uruhushya rwo gusohoka mu Igororero.

Ibi babitangarije mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, ndetse ko Gasana yagarutse agakomeza igihano cye.

Havugiyaremye avuga ko Gasana yahawe uruhushya mu buryo bwemewe, nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 ryerekeye Igorora mu ngingo ya 27, ikaba iteganya ko umuntu asohoka mu Igororero ku mpamvu zitandukanye.

Izo mpamvu zirimo kuba umuntu ashobora gusaba uruhushya Igororero akajya kuburana, kwivuza, gukora imirimo yemejwe n’Igororero, mu gihe ahamagajwe n’inzego runaka, ndetse n’indi mpamvu ishobora kwemezwa n’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Igorora.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora(RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Gasana yamaze iminsi igera kuri itanu mu ruhushya kuva tariki 21 kugera tariki 24 Ukuboza 2023.

Komiseri Murenzi avuga ko atari we wa mbere uhawe uruhushya ndetse atari na we wa nyuma uzaruhabwa, kuko ngo ubu hari Igororero hatakiriho gereza.

Komiseri Murenzi avuga ko muri iyi minsi hari n’uwitwa Sekimondo Vincent wasabye uruhushya rw’iminsi ibiri rwo gusohoka mu Igororero akajya gushyingura umubyeyi we, ndetse akaba ngo yararaye mu muryango we.

Umuhungu wa Gasana wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda yashakanye n’umukobwa w’uwayoboye iya Uganda
(Rtd) Gasana Emmanuel yatashye ubukwe bw’umuhungu we kandi yarafunzwe

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

6 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago