IMIKINO

Los Angeles Lakers yamuritse ikibumbano cya mbere cya Kobe Bryant

Los Angeles Lakers yamuritse ikibumbano cya mbere muri bitatu izakorera Kobe Bryant wanditse amateka akomeye muri iyi kipe, akitaba Imana mu 2020 azize impanuka y’indege.

Advertisements

Iki kibumbano cyamuritswe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 8 Gashyantare 2023 mbere y’umukino Lakers yatsinzwemo na Denver Nuggets amanota 114-106.

Kobe yitabye Imana mu 2020 azize impanuka y’indege yaguyemo n’umukobwa we Gianna Bryant. Iyi tariki yahiswemo kubera ko uyu mukobwa yambaraga nimero 2, mu gihe Se yambaye nimero 8 na 24 aribyo uhuza bikabya itariki iki kibumbano cyamurikiweho.

Ibi birori byakorewe mu muhezo, byitabiriwe n’abantu b’amazina akomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) nka Jerry West, Magic Johnson, Kareem Abdul-Jabbar, Phil Jackson, Pau Gasol, Michael Cooper, Robert Horry na Dwyane Wade.

Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa Bryant yavuze ko umugabo we yari kwishimira kumenya ko n’ubu ababyiruka bakimufatiraho icyitegererezo.

Ati “Abakinnyi bakomeye dufite uyu munsi bakuriye ku birenge bye. Ndabizi yari kunezezwa no kumenya ko n’uyu munsi ababyiruka bakimufata nk’icyitegererezo kandi ibyo ni ibintu bidasanzwe kuri we.”

Asoza ijambo rye, Vanessa yibukije abari bateraniye aho rimwe mu magambo akomeye umugabo we yavuze.

Ati “Uzasige umukino ari mwiza kuruta uko wawusanze kuko ubwo uzaba ugiye, uzagenda nk’umunyabigwi.”

James Worthy wakinanye na Kobe muri Lakers yatangaje ko kubaka iki kibumbano bizatuma bumva akiriho.

Ati “Nari nkumbuye Kobe cyane kimwe n’abandi bose. Buri wese wahuraga na we bagiranaga ibihe byiza. Gushyiraho iki kibumbano ni byiza cyane kuko tuziyumva nk’aho ariho. Mu kukireba uramubona, uramwumva, ukanumva n’ijwi rye.”

Biteganyijwe ko Kobe azubakirwa ibibumbano bitatu, aho icya mbere cyamuritswe yambaye umwambaro w’umweru wa nimero 8 yambaye mu minsi ye ya mbere.

Kigaragara kandi atunze agatoki mu kirere, ikimenyetso yakoze ubwo yakoraga amateka yo gutsinda amanota 81 mu mukino umwe, ubwo batsindaga Toronto Raptors mu 2006.

Ibindi bibumbano bibiri bizubakwa mu minsi iri mbere, birimo icyo azaba yambaye umwambaro w’umuhondo wa nimero 24 yamamariyeho cyane ndetse n’ikindi ari kumwe n’umukobwa we Gianna Bryant.

Kobe Bryant afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho ku isi. Yageze mu Lakers akiri umwana muto asoje amashuri yisumbuye. Ni we mukinnyi wayikiniye imikino myinshi (1346) anayitsindira amanota menshi (33643).

Yatwaranye na yo ibikombe bitanu bya NBA birimo bitatu byikurikiranya hagati ya 2000 na 2002.

Kobe asanganywe ikibumbano ari kumwe n’umukobwa we Gianna Bryant cyubatse i Calabasas aho indege yabahitanye yaguye.

Los Angeles Lakers yamuritse ikibumbano cya mbere yakoreye Kobe Bryant

Ikibumbano cyubatswe hagendewe ku kimenyetso Kobe yakoze mu 2006 amaze gukora amateka yo gutsinda amanota 81 mu mukino

i Calabasas aho indege yaguye, hubatswe ikibumbano cya Kobe n’umukobwa we

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago