IMIKINO

Rwanda: Hatangiye imikino ifungura umwaka mushya wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball

APR BBC yatsinze Kepler BBC amanota 98-67, REG BBC itsinda Inspired Generation amanota 92-43 mu mikino ifungura umwaka mushya wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball y’u Rwanda.

Iyi mikino yabereye muri Lycée de Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2024.

Umukino wa APR BBC na Kepler wari utegerejwe na benshi kuko aya makipe yombi ari yo afite ibikombe bya shampiyona biheruka.

By’umwihariko, iyi kipe yavuye mu Cyiciro cya Kabiri yari ifitiwe amatsiko menshi kubera uko yiyubatse ari na ko bimeze ku Ikipe y’Ingabo, abakunzi bayo bari bamaze amezi hafi atanu batayibona mu kibuga.

Kepler iri gukina umwaka wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, yatangiye umukino neza itsinda amanota atandatu, Ikipe y’Ingabo itarabona na rimwe.

Nyuma yaho, APR BBC yatangiye gutsinda amanota ibifashijwemo na Bush Wamukota na Adonis Filer.

Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 11 ya Kepler.

Iyi kipe ya kaminuza yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota atanu.

Ntibyatinze kuko Ikipe y’Ingabo yongeye gushyiramo ikinyuranyo ubwo Ntore Habimana na Michael Dixon na bo bari batangiye gutsinda.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Kepler BBC amanota 47-34.

Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yagaragaje ak’inda ya bukuru, Adonis na Dixon barushaho gutsinda, ikinyuranyo kigera mu manota 27.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 72 kuri 45.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakomeje kwitwara neza ari na ko ishaka gutsinda amanota 100 ariko abakinnyi ba Kepler BBC bihagararaho ntibayatsindwa.

Umukino warangiye APR BBC yakiriye Kepler BBC mu Cyiciro cya Mbere, iyitsinda amanota 98-67.

Mu mukino wabanjiriye uyu, REG BBC yatsinze Inspired Generation na yo yazamutse mu Cyiciro cya mbere amanota 92-43.

Ku wa Gatandatu, tariki 10 Gashyantare 2024, hateganyijwe umukino uzahuza Espoir BBC na UGB BBC saa 17:00 muri Lycée de Kigali.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo Shampiyona itangira mu bagore, aho APR WBBC yakira Kepler WBCC saa 11:00, REG WBBC yakire East Africa University saa 13:00, mu gihe The Hoops yakira UR Kigali saa 15:00, imikino yose ikaba ikinirwa muri Lycée de Kigali.

Williams Robynes ahanganye na Mugabe Aristide

Wamukota Bush ari mu bakinnyi bagize umukino mwiza

Umuyobozi mushya wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yitabiriye iyi mikino ya Shampiyona ya Basketball

Ntore Habimana azamukana umupira

Nshobozwabyosenumukiza, Chris Ruta na Axel Mpoyo batakinnye, bari bagiye gushyigikira bagenzi babo bakinana muri APR BBC

Mugabe Aristide wa Kepler BBC, ahanganye na Adonis Filer

Michael Dixon yagoye Kepler cyane

Adonis Filer yatsinze amanota 27 muri uyu mukino

APR BBC ifite igikombe giheruka yatangiye neza Shampiyona

Ikipe nshya ya Kepler BBC ni imwe mu zizatanga akazi muri uyu mwaka

Source: IGIHE

Christian

Recent Posts

Haruna Niyonzima yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa

Haruna Niyonzima yamaze gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports nyuma y'iminsi 52 gusa biturutse ku bwumvikane…

11 hours ago

Amavubi yatsinze Police Fc mu mukino wa gicuti – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ku kibuga cy'inyuma ya Stade Amahoro habereye…

14 hours ago

Umunyezamu yapfuye nyuma yo kugongana mu kibuga n’uwo bakinaga

Umunyezamu w'ikipe ya Hwange Lusumbami FC, Johnson Shumba, yitabye Imana mu buryo bubabaje aguye mu…

16 hours ago

Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ukinira APR Fc yasezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Dushimimana Olivier usanzwe ubarizwa mu ikipe ya APR Fc wari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu 'Amavubi'…

17 hours ago

Kenya: Abanyeshuri 17 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri

Nk'uko byemejwe na Polisi y'Igihugu, yavuze ko abantu bagera kuri 17 aribo bapfuye nyuma y'inkongi…

2 days ago

Rayon Sports yasubiye ku ivuko kwizihiza imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 Akarere ka Nyanza kamaze ari umurwa mukuru w’u Rwanda…

2 days ago