POLITIKE

Umubano w’ U Rwanda na Pologne warakaje DRC

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Pologne, kubera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.

RDC yikomye Pologne, nyuma y’amasaha make Perezida wayo, Andrzej Duda asoje uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi itatu agirira mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwasize Perezida Duda agiranye ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse bombi banayoboye umuhango wasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Pologne.

Ni amasezerano yo mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga ritangiza, kurengera ibidukikije, ubumenyi bw’Isi n’ingufu.

Aya masezerano yiyongera ku yarimo ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama ubwo ba Perezida Duda na Paul Kagame baganiraga n’itangazamakuru, Perezida wa Pologne yavuze ko igihugu cye cyiteguye guha u Rwanda “ubufasha bwo kwirinda mu gihe rwaba rugabweho igitero”.

RDC biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Christophe Lutundula, yikomye Pologne ivuga ko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu cyasinyanye n’u Rwanda agamije “gushyira abanye-Congo mu cyunamo”.

Lutundula mu nyandiko yasohoye Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo bivuga ko byabonye, yamaganye icyo yise “imyitwarire y’indimi ebyiri” ya Pologne mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yamaganye u Rwanda ku bwo gutera RDC, ndetse n’”ubufasha ntanyomozwa ruha ibyihebe bya M23″.

Yunzemo ati: “Mu bigaragara, iyi myitwarire yatuma umuntu yizera ko Pologne yifatanyije n’u Rwanda mu gitero cyarwo kuri RDC, igihugu abasirikare bacyo bakorera ubwicanyi ku butaka bwa RDC ntibanabiryozwe”.

Kinshasa ivuga ko mu rwego rwo guhangana n’”imyitwarire idasobanutse ya Pologne” ifite uburenganzira bwose bwo kugira isomo iyikuramo.

Emmy

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago