Umupfumu Rutangarwamaboko yashenguwe n’inyubako ye yafashwe n’inkongi, ibye bihiramo.
Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba.
Mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko ashima Imana y’I Rwanda ko nubwo ingoro ndangamuco n’amateka yahiye bo ari bazima.
Ati “Ubuzima ni Umweru n’Umukara. Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kandi nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyuriro Murakarama. Polisi y’u Rwanda mwishyuke .U Rwanda ruriho,Turiho”.
Rutangarwamaboko yatangaje ko yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.
Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…