IMYIDAGADURO

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uciye agahigo kuri Instagram

Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yagize abantu bagera kuri miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Bruce Melodie aricinya icyara kuba yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukurikirwa ku rubuga rwa Instagram.

Ibi ni bimwe mu byashimishije uyu muhanzi w’Umunyarwanda dore ko yahise ajya no ku rubuga rwe agaragaza uku kwishimira ko yesheje aka gahigo aciye.

Mu butumwa yanyujije kuri X na Facebook yanditseho amagambo agira ati “Boom! 1 million followers on IG” arangije ashyiraho ko emoji k’igikombe arenzaho akandi ko gushimira.

Bruce Melodie udashidikanywaho mu bikorwa bye bya muzika hano mu Rwanda no muri Afurika muri rusange yesheje aka gahigo yanikiye ibindi byamamare basanzwe bakora umwuga umwe ba Banyarwanda abarimo Meddy na The Ben, ibi bikaba biri mu byo benshi mu bakunda umuziki Nyarwanda bakomeza kumushyira ku mwanya wa mbere kandi yaratangiye umuziki yarasanzwe ari umufana wabo.

Gusa kubera ibikorwa benshi bavuga ko byivugira Bruce Melodie benshi ntibatinya ku mushyira ku mwanya wa mbere, uretse ko Meddy na The Ben babubahira ibikorwa batangiye mu myaka ya kera.

Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abantu bake bakurikirwa na miliyoni ku rubuga rwa Instagram, twavugamo nka Paul Kagame, Shaddy Boo n’umunyamakuru Nsabimana Emmanuel.

Undi muhanzi ukurikiye Bruce Melodie mu gukurikirwa cyane kuri Instagram ni Meddy ukurikirwa n’abantu ibihumbi 989 naho The Ben akaba akurikirwa n’abantu ibihumbi 882.

Ibi bibaye mu gihe yaramaze umwanya muto yeretse abakunzi be ko yongeye gusubira muri studio aho benshi bamukumbuye bakomeza kumusaba indirimbo dore ko ntayo aheruka gushyira hanze.

Ni mugihe Kandi yitegura kumurikira abakunzi be album nshya muri uyu mwaka.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago