INKURU ZIDASANZWE

Kinshasa: Ambasade y’Amerika yahawe uburinzi bwihariye kubera imyigaragambyo

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi bashyizwe imbere ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo bitambike abigaragambya imbere y’iyi ambasade. Imiryango myinshi itegamiye kuri leta yasabye ko habaho imyigaragambyo yamagana guceceka n’ubufatanyacyaha kw’ibihugu bimwe na bimwe by’iburengerazuba mu bwicanyi ivuga ko bukorerwa Abanyekongo mu burasirazuba bw’igihugu bukorwa na M23.

Advertisements

Ku yindi nshuro, iki cyumweru na none cyatangijwe n’abigaragambyaga batwitse amapine mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwamagana icyo bita guceceka k’Umuryango Mpuzamahanga mu bwicanyi bukorerwa Abanyekongo.

Biravugwa ko uyu munsi amashuri menshi ya za ambasade i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafunze imiryango kuri uyu Mbere nyuma yo guhamagarira rubanda kwigaragambya bamagana Umuryango Mpuzamahanga bashinja kutagira icyo ukora mu kurangiza intambara yo mu burasirazuba.

Icyemezo cyo kurinda ambasade cyaje nyuma y’aho Guverinoma ya Kinshasa yokejwe igitutu n’amahanga kubera iyi myigaragambyo yibasiye kuwa Gatandatu ushize abakozi ba MONUSCO ndetse n’ibikoresho bya yo birimo imodoka zatwitswe n’abigaragambyaga i Kinshasa.

Imyigaragambyo ikomeje gukomera muri DR Congo

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago