Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi bashyizwe imbere ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kugira ngo bitambike abigaragambya imbere y’iyi ambasade. Imiryango myinshi itegamiye kuri leta yasabye ko habaho imyigaragambyo yamagana guceceka n’ubufatanyacyaha kw’ibihugu bimwe na bimwe by’iburengerazuba mu bwicanyi ivuga ko bukorerwa Abanyekongo mu burasirazuba bw’igihugu bukorwa na M23.
Ku yindi nshuro, iki cyumweru na none cyatangijwe n’abigaragambyaga batwitse amapine mu mujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kwamagana icyo bita guceceka k’Umuryango Mpuzamahanga mu bwicanyi bukorerwa Abanyekongo.
Biravugwa ko uyu munsi amashuri menshi ya za ambasade i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafunze imiryango kuri uyu Mbere nyuma yo guhamagarira rubanda kwigaragambya bamagana Umuryango Mpuzamahanga bashinja kutagira icyo ukora mu kurangiza intambara yo mu burasirazuba.
Icyemezo cyo kurinda ambasade cyaje nyuma y’aho Guverinoma ya Kinshasa yokejwe igitutu n’amahanga kubera iyi myigaragambyo yibasiye kuwa Gatandatu ushize abakozi ba MONUSCO ndetse n’ibikoresho bya yo birimo imodoka zatwitswe n’abigaragambyaga i Kinshasa.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…