Imirwano ikomeye kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu bice bya za Teritwari za Masisi na Nyiragongo hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 nk’ibisanzwe irashinja FARDC n’abo bakorana kugaba ibitero ku birindiro byayo, ndetse no kurasa mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.
Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yashinje FARDC n’abo bafatanya ku rugamba kuba “saa 05:30 bateye uduce dutuwe twa Kibumba, Sake no mu bice bihakikije”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 50 ibindi bitero byahise bigabwa mu duce twa Kimoka, malehe, madimba, macofee, mitumbaro, kihira ya mbere n’iya kabiri, kiroshe no mu bice bihakikije.
M23 yongeye kwamagana umuryango mpuzamahanga kuba ukomeje kuruca ukarumira, nyamara abaturage bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse n’ihuriro ry’Ingabo zimufasha ku rugamba.
Ni ihuriro ririmo FARDC, FDLR, Abacancuro, imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga imirwano yari igikomeje.
Ni imirwano yasubukuwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’iyabaye ku Cyumweru mu duce twa Nturo, Yerusalemu, Nkingo no mu ntanzi zaho.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…