Imirwano ikomeye kuri uyu wa Mbere yaramukiye mu bice bya za Teritwari za Masisi na Nyiragongo hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 nk’ibisanzwe irashinja FARDC n’abo bakorana kugaba ibitero ku birindiro byayo, ndetse no kurasa mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.
Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yashinje FARDC n’abo bafatanya ku rugamba kuba “saa 05:30 bateye uduce dutuwe twa Kibumba, Sake no mu bice bihakikije”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iminota 50 ibindi bitero byahise bigabwa mu duce twa Kimoka, malehe, madimba, macofee, mitumbaro, kihira ya mbere n’iya kabiri, kiroshe no mu bice bihakikije.
M23 yongeye kwamagana umuryango mpuzamahanga kuba ukomeje kuruca ukarumira, nyamara abaturage bakomeje gukorerwa ubwicanyi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse n’ihuriro ry’Ingabo zimufasha ku rugamba.
Ni ihuriro ririmo FARDC, FDLR, Abacancuro, imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga imirwano yari igikomeje.
Ni imirwano yasubukuwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’iyabaye ku Cyumweru mu duce twa Nturo, Yerusalemu, Nkingo no mu ntanzi zaho.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…