Umunyakenya wari numero ya mbere muri marathon mu bagabo ku Isi, Kelvin Kiptum w’imyaka 24, yapfuye azize impanuka yo mu muhanda yakoreye mu gihugu cye, apfana n’umutoza we, Umunyarwanda Gervais Hakizimana.
Iyi mpanuka y’imodoka yabaye kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gashyantare, ubwo aba bombi berekezaga mu burengerazuba bwa Kenya. Iyi mpanuka yo mu muhanda yabaye ahagana mu ma saa 23h00 ku isaha ya ho (20h00 GMT), nk’uko abapolisi babitangarije AFP.
Kiptum yateye intambwe mu 2023 ubwo yerekanaga ko atazorohera umunyakenya mugenzi we, Eliud Kipchoge, umwe mu basiganwa muri marathon ba mbere beza.
Hari muri Chicago mu Kwakira gushize ubwo Kiptum yacaga agahigo kari gafitwe na Kipchoge yirukanka ibirometero 26.1 (42km) mu masaha abiri n’amasegonda 35.
Aba bakinnyi bombi bari barashyizwe mu ikipe y’agateganyo ya marathon ya Kenya mu mikino Olempike iteganyijwe i Paris mu mpera z’uyu mwaka.
Minisitiri w’imikino muri Kenya, Ababu Namwamba, yunamiye Kiptum, yandika kuri X ati: ” Kenya yatakaje ibuye ry’agaciro ridasanzwe.”
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Raila Odinga, yavuze ko iki gihugu cyatakaje “intwari nyayo” kandi ko kibabajwe n’umuntu udasanzwe … n’ishusho y’imikino ngororamubiri yo muri Kenya.
Sebastian Coe, Perezida w’imikino ngororamubiri ku Isi, yavuze ko Kiptum yari “umukinnyi udasanzwe usize umurage udasanzwe, tuzamukumbura cyane”.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…