POLITIKE

Abaturiye umupaka w’u Rwanda n’Uburundi batewe ubwoba n’ubwinshi bw’ abasirikare bitwaje intwaro

Nyuma y’uko Abasirikare benshi b’u Burundi n’Imbonerakure (urubyiruko rwa CNDD-FDD) barunzwe ku bwinshi ku mupaka n’u Rwanda kuva hafashwe icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda, ubu biravugwa ko muri Komini ya Busoni, mu ntara ya Kirundo, hafi n’umupaka n’u Rwanda hashyizweho amasaha ntarengwa yo gutaha (couvre-feu), aho abaturage bavuga ko batewe ubwoba n’urujya n’uruza rudasanzwe rw’abo basirikare bitwaje intwaro nyinshi.

Advertisements

Abanyeshuri na bo batangiye gusiba mu mashuri kubera ubwoba.

Kuva aho Leta y’u Burundi ifunze imipaka, ubu hashize ukwezi kurenga, abasirikare bashyizwe ku nkombe z’ibiyaga bya Rweru na Cyohoha muri komini ya Busoni na Bugabira ndetse no mu gice cya Komini Ntega ikora ku Ruzi rw’Akanyaru.

Amakuru aturuka aha avuga ko aba basirikare bari gukorana n’Imbonerakure hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurinda imipaka ibahuza n’u Rwanda nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.

Abasirikare bitwaje intwaro nyinshi

Ayo makuru amwe yerekana ko mu minsi yashize umubare w’abasirikare wiyongereye kandi bitwaje ibirwanisho biremereye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Njye ubwanjye nabonye itsinda ry’abasirikare bitwaje za mitrailleuses. Mu ishyamba kimeza rya Murehe rigera mu Rwanda, hari amakuru y’izindi ntwaro ziremereye zitwikiriwe n’amahema n’ibyatsi. Birasa no kwitegura intambara. ”

Ibice bimwe ubu ngo ntibishoboka gupfa kubinyuramo. Nta muntu n’umwe wemerewe kwambuka igice kitwa Mwiyanza cyo mu ishyamba rya Murehe.

Ati: “Mbere byari byoroshye kuva muri zone ya Gatare muri Komini ya Busoni kugera muri zone ya Gisenyi cyangwa kugera gusa ku muhanda wa kaburimbo uhuza u Burundi n’u Rwanda. Ariko uyu munsi, duhatirwa gukora urugendo rw’ibirometero makumyabiri mu gihe inzira ya bugufi yashoboraga kuba munsi y’ibirometero icumi, ”

Imodoka ni nke mu ijoro. Abanyeshuri batangira kubura ishuri kubera ubwoba.

Bamwe mu bayobozi baremeza ko kuba hari abasirikare benshi bitangiye kubangamira abaturage kandi ingendo z’imodoka nijoro zaragabanutse.

Umwarimu ukomoka i Busoni ati: “Birasa nkaho turi mu bihe bidasanzwe, ingamba zafashwe n’abayobozi b’ibirindiro bya gisirikare ziduteye ubwoba.”

Ati: “Abafashwe batwaye imodoka nyuma ya saa mbiri barafatwa hanyuma bakarekurwa batanze amafaranga ibihumbi icumi cyangwa arenga. Bitabaye ibyo, bajyanwa ku birindiro kurara, ”

Abaturage banze kubahiriza amabwiriza kandi ngo bakubitwa n’abasirikare.

Amakuru ava mu mudugudu wa Gatete muri zone ya Gatare nayo avuga ibibazo by’abanyeshuri batarimo kujya ku ishuri.

Bati: “Baratinya abasirikare bafite intwaro zidasanzwe. Buri gihe baba biteze ko amasasu ashobora guturuka ku mpande zombi. “

Hagati aho abaturage barasaba ko imipaka ifungurwa byihuse, nk’uko ubuhamya bwabo bwavuye aho bubitangaza.

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago