Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi, yakiriye ikipe ya RDC ikubutse mu gikombe cy’Afurika cyaberaga muri Cote d’Ivoire ayishimira uko yitwaye ariko arenzaho ko yeretse amahanga ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi yakiriye abakinnyi ba les Léopards mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika.
Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yakiraga aba bakinnyi,yavuze ko igihugu cyose cyishimiye uko bitwaye. Ati: “Ni ishema kuvuga mu izina ry’igihugu cyose mbashimira ku byishimo mwahaye Abanyekongo.”
Yakomeje agira ati “Mwabaye beza cyane, beza mu mpande zose, no mu buryo bwose.
Ikintu nzirikana n’ikimenyetso cyanyu mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu. Nubwo mwari kure y’igihugu,mwunze ubumwe n’abo musangiye igihugu.
Ibyo abanyekongo ntabwo bazigera babyibagirwa, nta n’ubwo bakwiye kubyibagirwa. Kubera ko icyo gikorwa cyakanguye umuryango mpuzamahanga wari usinziriye ntubone buriya bushotoranyi bubi bw’u Rwanda bwatugizeho ingaruka.
Ubwo bushotoranyi bugamije gusebya igihugu cyacu.”
Perezida Tshisekedi yavuze ko yizeye ko abakinnyi ba RDC bazakomeza kwitwara neza ndetse ko yanyuzwe nuko ikipe ya mbere n’iya kabiri zakoreshejwe muri AFCON 2023 zanganyaga imbaraga.
Ikipe ya RDC yatsinzwe na Cote d’Ivoire igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza ntiyabasha kugera ku mukino wa nyuma.Yatsinzwe kuri penaliti mu guhatanira umwanya wa gatatu na Afurika y’Epfo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…