IMIKINO

Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda ubwo yakiraga ku meza ikipe y’Igihugu ikubutse muri CAN

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi, yakiriye ikipe ya RDC ikubutse mu gikombe cy’Afurika cyaberaga muri Cote d’Ivoire ayishimira uko yitwaye ariko arenzaho ko yeretse amahanga ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Advertisements

Perezida Tshisekedi yakiriye abakinnyi ba les Léopards mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika.

Perezida Tshisekedi yashimiye Abakinnyi uko bitwaye mu gikombe cy’Afurika

Ubwo Perezida Félix Tshisekedi yakiraga aba bakinnyi,yavuze ko igihugu cyose cyishimiye uko bitwaye. Ati: “Ni ishema kuvuga mu izina ry’igihugu cyose mbashimira ku byishimo mwahaye Abanyekongo.”

Yakomeje agira ati “Mwabaye beza cyane, beza mu mpande zose, no mu buryo bwose.

Ikintu nzirikana n’ikimenyetso cyanyu mu gihe haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu. Nubwo mwari kure y’igihugu,mwunze ubumwe n’abo musangiye igihugu.

Tshisekedi yongeye kumvikana avuga ko u Rwanda rumushotora

Ibyo abanyekongo ntabwo bazigera babyibagirwa, nta n’ubwo bakwiye kubyibagirwa. Kubera ko icyo gikorwa cyakanguye umuryango mpuzamahanga wari usinziriye ntubone buriya bushotoranyi bubi bw’u Rwanda bwatugizeho ingaruka.

Ubwo bushotoranyi bugamije gusebya igihugu cyacu.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko yizeye ko abakinnyi ba RDC bazakomeza kwitwara neza ndetse ko yanyuzwe nuko ikipe ya mbere n’iya kabiri zakoreshejwe muri AFCON 2023 zanganyaga imbaraga.

Ikipe ya RDC yatsinzwe na Cote d’Ivoire igitego 1-0 muri 1/2 cy’irangiza ntiyabasha kugera ku mukino wa nyuma.Yatsinzwe kuri penaliti mu guhatanira umwanya wa gatatu na Afurika y’Epfo.

Perezida Tshisekedi arikumwe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya RDC Sébastien Desabre

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago