RWANDA

U Rwanda rwinjije bwa mbere miliyari y’Amadorali mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyatangaje ko amafaranga yinjiye avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yiyongereye agera kuri miliyari isaga 1.1 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 772 z’amadolari yinjijwe mu 2022, bivuze ko yazamutseho 43%.

Iyi ni intambwe yegereje kugera ku ntego ya guverinoma yo kwinjiza miliyari 1.5 z’amadolari buri mwaka avuye mu kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2024.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB), ubwiyongere bwatewe no kongera agaciro, gukomeza ubunyamwuga, gushora imari no gushyira mu bikorwa ingamba z’ubucukuzi burambye.

Amafaranga yinjiye mu gihembwe cya kane cya 2023 (Ukwakira kugeza Ukuboza) yageze kuri miliyoni 252.99 z’amadolari, bivuze ko yiyongereyeho 34.9 ku ijana ugereranije n’igihembwe nk’iki cyo mu 2022.

Amwe mu mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga arimo zahabu, aho ibiro 1015 byayo byinjije miliyoni 62.1 z’amadolari mu Kwakira, ibiro 823 bifite agaciro ka miliyoni 52.9 z’amadolari mu Gushyingo, na ibiro 1,320 bifite agaciro ka miliyoni 87.5 z’amadolari mu Kuboza.

Gasegereti hakusanyijwe ibiro 431.035 bifite agaciro ka $ 6.487.192 mu Kwakira, ibiro 416.231 bifite agaciro ka $ 6.274.000 mu Gushyingo, hamwe n’ibiro 446.342 bifite agaciro ka $ 6.933.495 mu Kuboza.

Coltan habonetse ibiro 159.297 bifite agaciro ka $ 6.907.161 mu Kwakira, ibiro 128,887 bifite agaciro ka $ 5.364.535 mu Gushyingo, n’ibiro 183.393 bifite agaciro ka $ 6,630.391 mu Kuboza.

Wolfram ni ibiro 182.099 bifite agaciro ka $ 2,293.588 mu Kwakira, ibiro 183.395 bifite agaciro ka $ 2,296.577 mu Gushyingo, n’ibiro 274.493 bifite agaciro ka $ 3.298.468 mu Kuboza.

Andi Mabuye y’agaciro nayo yatanze ibiro 1.229.563 bifite agaciro ka miliyoni 1.1 z’amadolari mu Kwakira, ibiro 1.725.993 bifite agaciro ka $ 1.720.701 mu Gushyingo, n’ibiro 819.833 bifite agaciro ka $ 1.064.737 mu Kuboza.

Yamina Karitanyi, umuyobozi mukuru wa RMB, yatangaje ko mu Kuboza 2023, amabuye y’agaciro u Rwanda rufite mu butaka afite nibura agaciro ka miliyari 150 z’Amadolari (hafi tiriyari 186 z’amafaranga y’u Rwanda) ashobora kugerwaho hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kuyashakisha no kuyacukura.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago