Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho igisasu cyaba cyaturutse cyangwa niba ari mu mirwano umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za leta.
Icyakora,amakuru menshi atangazwa n’abaturage b’akongomani avuga ko bakeka ko ibyo bisasu byaturutse i Kibumba aho inyeshyamba za M23 zashyize intwaro zirasa kure, n’ubwo nta bimenyetso bihagije bafite. Umutwe wa M23 ntacyo urabitangazaho.
Hari impuguke kuri ubu zirimo gusesengura kugirango bamenye inkomoko y’ibyo bisasu mbere y’uko babitangaza ku mugaragaro.
Ipererza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.
Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, hari kubera inama nto yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.
Ni inama iri kuba nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Congo zifatanyije n’ iza SADC, iz’u Burundi, FDLR, Wazarendo n’abacanshuro b’abazungu.
Congo yagiye ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko mu bihe bitandukanye rurabihakana. U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha FDLR.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…