INKURU ZIDASANZWE

Ikibuga cy’indege cya Goma cyaturikijweho ibisasu n’abantu batazwi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho igisasu cyaba cyaturutse cyangwa niba ari mu mirwano umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za leta.

Icyakora,amakuru menshi atangazwa n’abaturage b’akongomani avuga ko bakeka ko ibyo bisasu byaturutse i Kibumba aho inyeshyamba za M23 zashyize intwaro zirasa kure, n’ubwo nta bimenyetso bihagije bafite. Umutwe wa M23 ntacyo urabitangazaho.

Ikibuga cy’indege cya Goma cyaturikijweho ibisasu n’abantu batazwi

Hari impuguke kuri ubu zirimo gusesengura kugirango bamenye inkomoko y’ibyo bisasu mbere y’uko babitangaza ku mugaragaro.

Ipererza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, hari kubera inama nto yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.

Ni inama iri kuba nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Congo zifatanyije n’ iza SADC, iz’u Burundi, FDLR, Wazarendo n’abacanshuro b’abazungu.

Congo yagiye ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko mu bihe bitandukanye rurabihakana. U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha FDLR.

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

9 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

29 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

51 minutes ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago