Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare, yahuriye mu nama yiga ku bibazo bya RDC n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho bitabiriye inama isanzwe ya 37 y’inteko rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza mu bibazo bya RDC, ni we wabahurije hamwe.
Ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Dr William Somei Ruto wa Kenya bari mu bandi bayitabiriye.
Nta makuru arambuye y’ibyavugiwe muri iyi nama yigeze atangazwa, gusa Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko mu byaganiriweho harimo “impamvu nyamukuru y’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bwa RDC, imiyoborere mibi, itoteza rishingiye ku moko ndetse n’urugomo”.
Perezida Lourenço ubwo yafunguraga iriya nama we yavuze ko intego nyamakuru yayo yari “ukurebera hamwe uko haboneka agahenge hagati ya RDC na M23 ndetse no kugerageza guhuriza mu biganiro abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC”.
Lourenço yunzemo ko iriya nama yari igamije kandi gucubya “inkongi [y’umuriro] ishobora kwibasira akarere ka EAC na SADC”.
Kugeza ubu imyanzuro y’iyi nama ntabwo iramenyekana.
Iyi nama y’i Addis-Abeba yabaye cyakora mu gihe imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Impande zombi zimaze icyumweru kirenga zihanganiye uduce turimo umujyi wa Sake.
Iyi mirwano by’umwihariko yatumye umwuka ukomeza kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bijyanye no kuba Kinshasa irushinja kuba ari rwo ruha ubufasha uyu mutwe.
Ni ibirego cyakora I Rwanda rutahwemye guhakana.
Impande zihanganye zimaze igihe zisabwa n’amahanga gukemura ibibazo zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, gusa Congo Kinshasa imaze igihe yarinangiye ko idashobora kuganira na M23 mu gihe uyu mutwe ukigenzura tumwe mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…