Umunyeshuri wiga mu Ishuri ry’Imyuga MTC TSS yafatiwe n’ibise muri Gare ya Muhanga yinjira mu bwiherero arabyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uyu munyeshuri yasabye ubuyobozi bw’Ishuri yigamo uruhushya rwo kujya kurwarira mu rugo bararumuha, ageze muri Gare ya Muhanga ajya mu bwiherero ahita abyara.
Nshimiyimana avuga ko ubuyobozi bwavuze ko nta makuru bwari bufite ko uyu munyeshuri yaba yari atwite.
Ati “Twahageze turi kumwe n’Inzego z’Umutekano ndetse n’izo Ubugenzacyaha dusanga amaze kubyara kandi bose ni bazima.”
Umuseke wanditse ko Gitifu yavuze ko bazanye imodoka ibajyana iKabgayi kugira ngo ibirenzeho abaganga babyiteho kuko aribo babifite mu nshingano.
Uyu munyeshuri afite imyaka 18 y’amavuko akaba akomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…