Vital Kamerhe nawe yashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi avuga ko byihutirwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo DRC ikoresha uburenganzira yemererwa n’amategeko mpuzamahanga ku kwirwaho mu kurwanya uwabateye ngo wamenyekanye neza, avuga u Rwanda.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 17 Gashyantare 2024, Kamerhe yavuze ko nta gushidikanya RD Congo yatewe n’igihugu cy’u Rwanda.
Kamerhe avuga ko mu buryo bwihutirwa, Igihugu cye kigomba gukoresha uburenganzira gihabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kwirwanaho, bakarwanya u Rwanda avuga ko rwabateye.
Yagize ati “RDC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi wo kugaba ibitero k’u Rwanda yavuze ubwo yiyamamazaga.
Icyakora nubwo Kamerhe ari gukwirakwiza uyu mwuka mubi,Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama,yavuze ko Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi,nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’inama y’i Addis-Abeba Perezida Lourenço yongeye guhura na ba Perezida Kagame na Tshisekedi ariko buri wese ukwe; mu rwego rwo gushaka uko umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.
Umuvugizi wa Tshisekedi yavuze ko abakuru b’ibihugu uko ari batatu bemeranyije guhurira mu biganiro, ndetse ko nta gihindutse “bazahurira i Luanda mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare”.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…