Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Said Changriha yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 78 y’amavuko yageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe kuri iki gicamunsi arikumwe n’itsinda rigari rimuherekeje yakirwa n’abo ku ruhande rw’u Rwanda.
Nk’uko amakuru yatanzwe ku rubuga rwa X rubivuga nta byinshi batangaje kuri uru ruzinduko rw’uyu mugaba w’Ingabo za Algeria.
Amakuru ariho ni uko Gen Said Changriha azakwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, nyuma yaho bagirane ibiganiro bishimangira umubano w’ibihugu byombi.
Igihugu cya Algeria ni kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi, dore ko kiza ku mwanya wa 26 mu bihugu 145 kikaba icya kabiri ku mugabane wa Afurika, Algeria isanzwe ibarizwa mu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…