Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Said Changriha yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Uyu mugabo w’imyaka 78 y’amavuko yageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe kuri iki gicamunsi arikumwe n’itsinda rigari rimuherekeje yakirwa n’abo ku ruhande rw’u Rwanda.
Nk’uko amakuru yatanzwe ku rubuga rwa X rubivuga nta byinshi batangaje kuri uru ruzinduko rw’uyu mugaba w’Ingabo za Algeria.
Amakuru ariho ni uko Gen Said Changriha azakwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, nyuma yaho bagirane ibiganiro bishimangira umubano w’ibihugu byombi.
Igihugu cya Algeria ni kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi, dore ko kiza ku mwanya wa 26 mu bihugu 145 kikaba icya kabiri ku mugabane wa Afurika, Algeria isanzwe ibarizwa mu Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…