Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Gashyantare, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yahaye impano y’imodoka mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un.
Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru muri Koreya (KCNA) cyatangaje ko iyo modoka yakozwe n’Uburusiya ariyo yahawe Kim Jong Un ikaba yaratanzwe ku cyumweru n’intumwa z’Uburusiya.
Mushiki wa Kim, Kim Yo Jong yashimiye Putin mu izina ry’umuvandimwe we maze agira ati: “iyi mpano ni nk’ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye bwite hagati y’abayobozi bakuru (Koreya y’Amajyaruguru) n’Uburusiya,” nk’uko KCNA yabitangaje.
Raporo ivuga ko guverinoma y’Amerika ihangayikishijwe cyane ku bufatanye hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya byumwihariko kuri ubu bushuti bwaba bombi.
Muri Mutarama, abadipolomate bo mu rwego rwo hejuru ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru n’Uburusiya bahuriye i Moscou mbere y’ibyo itangazamakuru rya Leta ya Koreya rivuga ko ari ikimenyetso ko Perezida Putin ko azasura umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru-Piyongoyang (Pyongyang).
Kim yasuye Uburusiya mu nama yagiranye na Putin muri Nzeri, aho yemeje intambara y’Uburusiya kuri Ukraine maze agira ati: “Nzahora mpagaze ku ruhande rw’Uburusiya.”
Impano ya Putin yarenze ku bihano by’Umuryango w’Abibumbye byafatiwe Koreya ya Ruguru kubera gahunda y’intwaro za kirimbuzi, n’ubwo kubuza kugurisha ibicuruzwa byihariye mu gihugu bitabujije Kim kugaragara mu modoka meza atandukanye zo mu rwego rwo hejuru mu myaka yashize.
Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru akunze kugaragara mu imodoka ya Mercedes-Maybach iri mu bwoko bwa limousine ndetse ikaba ifite ubwirinzi buhambaye, ihagaze agaciro ka miliyoni imwe y’amadolari.
Muri 2018, Kim yitabiriye inama yahuriyemo n’abayobozi ba Amerika muri Rolls-Royce y’umukara. Mu ntangiriro z’uwo mwaka, imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Mercedes-Maybach S600 zimurinda zakuwe mu Buholandi zoherezwa muri Koreya ya Ruguru, bikaba bishoboka ko Kim azazikoresha, nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi cy’umutekano kibarizwa i Washington kibitangaza.
Mu ruzinduko rwa Kim yagiriye mu Burusiya muri Nzeri umwaka ushize, Putin yeretse umuyobozi wa Koreya ya Ruguru limousine ye, yakozwe n’Uruganda rukora amamodoka meza yo mu Burusiya.
Ni mugihe nyamara uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, akiri ku ntebe y’ubutegetsi nawe yahaye Kim imodoka ya Cadillac limousine iharirwa aba perezida mu biganiro by’abahuje muri Singapore mu 2018.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…