Mu myigaragambyo yaramutse mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’urubyiruko rwo mu moko amwe n’amwe basabye leta gukora ibarura kugirango hamenyekane Abatutsi bose bari mu gisirikare, igipolisi, mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse no mu butasi kugira ngo birukanwe mu mirimo yabo kandi boherezwe mu Rwanda.
Ku wa Kabiri, abigaragambyaga barenga 500 bagaragaye ku muhanda uhuza Kavimvira n’ahakorera Akarere ka Uvira. Bamwe muri bo bari kuri moto, abandi n’amaguru bitwaje isanduku n’umusaraba ndetse n’ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Abandi bigaragambyaga bari bambaye amasashe mu mutwe n’imyenda y’umukara “kugira ngo berekane ko bari mu cyunamo”.
Abayobozi b’iyo myigaragambyo bamaganye ibyo basobanuye nko guceceka k’Umuryango Mpuzamahanga ku marorerwa yitirirwa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Abatutsi baribasiwe
Abigaragambya n’abari babayoboye baririmbaga bati: “Turasaba guverinoma yacu kumenya Abatutsi bose bakora mu gisirikare, igipolisi, inzego z’ubutasi n’abinjira n’abasohoka kugira ngo bashobore kwirukanwa ku mirimo yabo maze basubizwe mu Rwanda.”
Ibindi byifuzo
Abayobozi b’abigaragambyaga bagaragaje ibindi byifuzo.
Bgize bati: “Turasaba Perezida Tshisekedi guhagarika umubano wose n’u Rwanda, gutangiza intambara ku Rwanda, kwirukana ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, gufunga imipaka yose n’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…