DR Congo ivuga ko yamaganye amasezerano u Rwanda n’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ajyanye no gutunganya amabuye y’agaciro ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda budafite amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ashakishwa muri iki gihe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundura avuga ko “amaperereza y’inzego zitandukanye zirimo inteko ishingamategeko ya Congo n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ko u Rwanda rwifashisha inzira zinyuranye n’amategeko.”
U Rwanda ntirwemera ko rwaba rugira uruhare mu gutwara amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa Congo.
Ruvuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro menshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.
Mu cyumweru gishize, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyatangaje ko mu 2023 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwaciye umuhigo wo kwinjiza arenga miliyari imwe y’amadolari , ruvuga ko rwinjije miliyari 1.1 y’amadolari, yiyongereye akava kuri miliyoni 772 z’amadolari mu 2022.
U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kwinjiza miliyari 1.5 y’amadolari ku mwaka bitarenze uyu mwaka wa 2024, avuye mu mabuye y’agaciro rwohereza mu mahanga.
Inyandiko ya EU ivuga kuri ayo masezerano, irimo ko mu mezi atandatu ari imbere impande zombi zigiye gushyiraho igishushanyo mbonera cyo gukorana mu buryo bufatika mu gushyira mu ngiro ubwo bufatanye.
Muri ibyo harimo nko kubaka ibikorwa-remezo bijyanye n’iyongera-gaciro ry’amabuye, kongera amahugurwa n’ubumenyi, ubushakashatsi no guhanga udushya no gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga.
EU ivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kongera ingamba z’ubugenzuzi no kumenya inkomoko y’amabuye, n’ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’umutungo kamere butemewe n’amategeko, no gukurikiza ibipimo mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije.
Ku ruhande rwa leta ya DR Congo, Minisitiri Lundula avuga ko ayo masezerano ya EU n’u Rwanda leta ya Congo iyafata “nk’igikorwa kitari icya gishuti habe na gato”, nyuma yuko ribaye hashize iminsi Perezida wa Pologne, igihugu kinyamuryango cya EU,agiriye uruzinduko mu Rwanda ngo akarwemerera kuruha intwaro mu gihe rwaba rugabweho “igitero kivuye hanze”.
Yongeyeho ko DR Congo yiteze ko abategetsi ba EU bayiha “ibisobanuro kuri iyi myitwarire idasobanutse mu gihe [EU] badahwema kwemeza ko bashaka kugira uruhare mu gusoza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo n’ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wayo, no gushimangira ubufatanye” hagati ya EU na Congo.
Nta cyo EU yari yatangaza ku mugaragaro kuri bivugwa na Congo.
EU ivuga ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda akurikiye ayandi yagiranye na DR Congo na Zambia mu Kwakira (10) mu 2023, na Namibia mu Gushyingo (11) mu 2022.
Hanze y’Afurika, EU ivuga ko isanzwe ifitanye amasezerano na Argentine, Canada, Chili, Greenland, Kazakhstan na Ukraine ku iyongera-gaciro ry’umutungo kamere mu buryo burambye.
Isoko: BBC
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…