Musenyeri Christopher Saunders w’imyaka 74 muri Kiliziya Gatolika ya Australia yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu ashinjwa ibyaha birimo gusambanya abana.
Musenyeri Christopher Saunders yatawe muri yombi mu Burengerazuba bwa Australia nyuma y’igihe akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican ku itegeko rya Papa Francis.
Ibyaha birengwa uyu Mwepisikopi birimo gufata ku ngufu abana, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ko abafiteho ububasha, bikaba bikekwako yabikoze hagati ya 2008 na 2014.
Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko uzakorana bya hafi n’ubutabera kugira ngo ukuri kujye hanze n’ubutabera butangwe.
Musenyeri Christopher Saunders aramutse ahamwe n’ibyaha yaba abaye umuntu ukomeye muri Kiliziya Gatolika uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu, nyuma y’uko mu bihe byashize Karidinali George Pell yahamwe n’ibyaha nk’ibyo ariko akaza kuba umwere.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…