POLITIKE

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, Salva Kiir yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Perezidansi ya Sudani y’Epfo yatangaje ko muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Sudani y’Epfo, Lily Adhieu Martin, yatangaje ko uru ruzinduko rwe nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agomba kurukomereza mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Ikinyamakuru Eyeradio cyatangaje ko Salva Kiir agiriye uruzinduko muri ibi bihugu byo muri EAC, nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bucuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.

Salva Kiir ateguye uru ruzinduko mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.

Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye na byo ahubwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo, ndetse n’indege za FARDC zavogerereye ikirere cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi, hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n’ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n’ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago