Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahazwi nkahakunze kubera umuhango wo kwita Izina.
Pierre Latour yanikiye bagenzi be nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13.
Uku gutsinda kwa Pierre Latour byahise bituma Umubiligi William Lecerf Junior ukinira Soudal Quick-Step ahita yambara umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024 mu bilometero 375,7 bimaze gukinwa.
Muri aka gace ka gatanu kegukanwe n’umufaransa Pierre Latour, abandi bakinnyi babiri basanzwe bakinana mu ikipe imwe ariyo TotalEnergies yo mu Bufaransa basoje muri batanu ba mbere muri aka gace ka Musanze-Kinigi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…