Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahazwi nkahakunze kubera umuhango wo kwita Izina.
Pierre Latour yanikiye bagenzi be nyuma yo gukoresha iminota 23 n’amasegonda 31 ku ntera y’ibilometero 13.
Uku gutsinda kwa Pierre Latour byahise bituma Umubiligi William Lecerf Junior ukinira Soudal Quick-Step ahita yambara umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024 mu bilometero 375,7 bimaze gukinwa.
Muri aka gace ka gatanu kegukanwe n’umufaransa Pierre Latour, abandi bakinnyi babiri basanzwe bakinana mu ikipe imwe ariyo TotalEnergies yo mu Bufaransa basoje muri batanu ba mbere muri aka gace ka Musanze-Kinigi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…