RWANDA

FPR Inkontanyi igiye gutora abazayihagararira mu matora rusange ya Perezida n’ay’Abadepite

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, hazatangira amatora yo gushaka uzawuhagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Nyakanga 2024 n’abazawuhagararira umuryango mu matora y’Abadepite.

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 23 Gashyantare 2024.

Iri tangazo rivuga ko amatora muri RPF Inkotanyi azahera ku rwego rw’Umudugudu, asorezwe ku rw’Igihugu mu Nama Nkuru y’Umuryango iteganyijwe muri Werurwe 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yasabye abanyamuryango kuzitabira iki gikorwa no kurangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira.

Gasamagera Wellars yasabye abanyamuryango kuzitabira amatora ku bwinshi

Ati “Amatora mu Muryango FPR Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.’’

Biteganyijwe ko abazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazemezwa mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi nk’uko biteganywa n’amategeko awugenga.

Ku nshuro ya mbere amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba ahujwe kuko manda y’Umukuru w’Igihugu yagizwe imyaka itanu ikangana n’iy’Abadepite. Ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu, ateganyijwe tariki 15 Nyakanga mu gihe abo muri diaspora bazatora ku wa 14 Nyakanga 2024.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago