IMIKINO

Joseph Blackmore yabaye umwongereza wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda-AMAFOTO

Peter Joseph Blackmore w’imyaka 21, ukinira Israel-Premier Tech yaciye agahigo ko kuba Umwongereza wa mbere wegukanye agace k Tour du Rwanda 2024, ubwo hakinwaga agace ka Gatandatu, aho yahise anafata umwambaro w’umuhondo awambuye William Lecerf Junior.

Nyuma yo kwitwara neza ku musozi uzwi nko kwa Mutwe,uyu mwongereza yakomeje kugenda imbere mu gikundi cy’abakinnyi batanu birangira atsindiye ku murongo Jhonatan Restrepo wa Polti Kometa bari bahanganye.

Blackmore wasatiriye mu kilometero cya nyuma, yakoresheje amasaha abiri, iminota 12 n’amasegonda 14, anganya ibihe na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa mu gihe Ilkhan Dostiyev wa Astana yasizwe amasegonda atanu.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ’Karadiyo’ yabaye uwa 10 yasizwe amasegonda 53 naho William Junior Lecerf wari wambaye uwambaro w’umuhondo aba uwa 14 yasizwe amasegonda 57.

Ku rutonde rusange, Blackmore ni uwa mbere amaze gukoresha amasaha 12 n’amasegonda 25, aarusha Ilkhan Dostiyev wa Astana amasegonda 11 na Restrepo Jhonatan wa Polti-Kometa amasegonda 11 mu gihe Lecerf ari uwa kane arushwa amasegonda 55.

Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric wa 15 arushwa iminota ine n’amasegonda 20, akurikiwe na Masengesho usigwa iminota ine n’amasegonda 40. Ni mu gihe Mugisha Moise yageze ku mwanya wa 22, arushwa iminota 11 n’amasegonda 38.

Abakinnyi 69 ni bo basoje isiganwa mu gihe ryari ryatangiwe na 75.

Aka gace ka 6 kavaga Musanze kerekeza kuri Mont Kigali ku ntera ya 93.3km, karanzwe no kwihagararaho ku ikipe ya Soudal Quick Step yari ifite umwenda w’umuhondo ariko ihabwa akazi gakomeye na Total Energies ya Pierre Latour watatse inshuro nyinshi.

Irushanwa rigitangirira ku mugezi wa Mukungwa,abakinnyi benshi bagerageje gucomoka ariko bagorwa no gucika bagenzi babo kuko bahitaga babagarura.

Icyakora, ku Kilometero cya 48 urenze gato kwa Nyirangarama, Umwongereza Chris Froome acomotse bagenzi be.

Uyu yagiye wenyine umwanya muto,aza gufatwa n’abandi babiri ndetse baza gufatwa n’igikundi nyuma ubwo Latour yatakaga.

Ku kilometero cya 58, igikundi cyigabanyijemo ibice bibiri,haza itsinda rya mbere ry’abakinnyi 18 ryari riyobowe na Latour na William Junior Lecerf na Masengesho Vainqueur.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago