Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko kuva tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku wa 31 Werurwe 2024, abanyeshuri bazakora Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bazaba bari kwiyandikisha.
Bikubiye mu Itangazo ryasohowe n’ubuyobiz bwa NESA rimenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ay’iyisumbuye yigisha inyigisho rusange, atanga inyigisho mbonezamwuga ndetse n’amashuri yisumbuye ya Tekinike (TSS).
Kwandika abo abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bizatangira gukorwa kuva kuwa Mbere tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe2024.
NESA itangaza ko kugirango umukandida wo mu mashuri abanza, P6, yiyandikishe asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorerwe muri SDMS no guhitamo amashuri umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Umukandinda wo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3) asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS, gutegura indangamanota y’umwaka wa mbere (S1 )n’umwaka wa kabiri (S2) no guhitamo amashuri n’amashami umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa kane (S4).
Umukandinda wo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6, L5, Y3) asabwa gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS, gutegura indangamuntu, kwandika no kwemeza indangamuntu muri SDMS, gutegura indangamanota y’umwaka wa kane (S4, L3, Y1) n’iy’umwaka wa gatanu ($5, L4, Y2) ndetse no gutegura icyangombwa kigaragaza ko umunyeshuri yarangije icyiciro rusange (S3), ikizwi nka ‘Result Slip’.
NESA yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko nta shuri ryemerewe gusaba abanyeshuri amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa aya serivisi zijyanye no kwiyandikisha mu gukora Ibizamini bya Leta.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…