Perezida wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yiteguye kwakira no guha ishimwe Luvumbu Nzinga uheruka gutandukana na Rayon Sports.
Perezida Félix Tshisekedi yabyiyemeje kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Gashyantare, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri televiziyo y’igihugu.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Vita Club yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere yo gusesa amasezerano ye na Rayon Sports,azira ikimenyetso yakoze bakina na Police FC, cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Tshisekedi yagize ati “Njye ubwanjye naganiriye kuri telefone na Luvumbu akimara kugera ku kibuga cy’indege ari kumwe na Minisitiri wa Siporo. Ni umusirikare w’intwari ukeneye ko tumushyigikira. Nzamwakira, ni ikibazo cy’igihe gusa.Azagororerwa kubera ubutwari bwe.”
Bivugwa ko perezida wa V. Club, Amadou Diaby, yahuye n’uyu mukinnyi amuha amasezerano y’akazi, abisabwe na Félix Tshisekedi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…