Perezida wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yiteguye kwakira no guha ishimwe Luvumbu Nzinga uheruka gutandukana na Rayon Sports.
Perezida Félix Tshisekedi yabyiyemeje kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Gashyantare, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri televiziyo y’igihugu.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Vita Club yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere yo gusesa amasezerano ye na Rayon Sports,azira ikimenyetso yakoze bakina na Police FC, cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Tshisekedi yagize ati “Njye ubwanjye naganiriye kuri telefone na Luvumbu akimara kugera ku kibuga cy’indege ari kumwe na Minisitiri wa Siporo. Ni umusirikare w’intwari ukeneye ko tumushyigikira. Nzamwakira, ni ikibazo cy’igihe gusa.Azagororerwa kubera ubutwari bwe.”
Bivugwa ko perezida wa V. Club, Amadou Diaby, yahuye n’uyu mukinnyi amuha amasezerano y’akazi, abisabwe na Félix Tshisekedi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…