Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 24 Gashyantare, sosiyete sivile yatangaje ko abarwanyi bo mu nyeshyamba zo muri Centrafrica, zo mu mutwe wa Seleka, muri iki cyumweru zinjiye mu duce tubiri duturanye, two muri Teritwari ya Ango mu Ntara ya Bas-Uélé muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu muri iki cyumweru ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.
Izi nyeshyamba zo muri Centrafrica zasahuye amatungo amwe yo mu ngo mbere yo kwirukanwa n’abasirikare bo mu ngabo za DRC (FARDC) zatabaye abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Bivugwa ko ari inyeshyamba umunani za Seleka zinjiye bitunguranye mu gace ka Banda.
Nk’uko sosiyete sivile yaho ibivuga, ngo inyeshyamba eshatu zerekeje mu nkambi ya Mbororo zishakisha abantu babiri ku mpamvu zitasobanutse.
Ibimenyeshejwe n’abaturage, abasirikare ba FARDC bafite icyicaro muri kariya karere ngo bagize icyo bakora barasa amasasu make kugira ngo bakange abateye. Aba byabaye ngombwa ko bahunga.
Amakuru avuga ko kuri uwo mugoroba, abandi barwanyi batanu bagaragaye mu murima w’umuhinzi, uherereye ku birometero 18 uvuye i Banda.
Bivugwa ko bakoreye iyicarubozo nyir’umurima mbere yo gutwara amatungo ye icumi arimo ihene n’intama.
Umuyobozi wa Teritwari ya Ango, Marcelin Lekabusia yemeje aya makuru. Yongeraho ko FARDC ikomeje gukurikirana izo nyeshyamba zo muri Centrafrica.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…