INKURU ZIDASANZWE

Inyeshyamba zo muri Centrafrica na zo zatangiye kwinjira muri DRC

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 24 Gashyantare, sosiyete sivile yatangaje ko abarwanyi bo mu nyeshyamba zo muri Centrafrica, zo mu mutwe wa Seleka, muri iki cyumweru zinjiye mu duce tubiri duturanye, two muri Teritwari ya Ango mu Ntara ya Bas-Uélé muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu muri iki cyumweru ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.

Izi nyeshyamba zo muri Centrafrica zasahuye amatungo amwe yo mu ngo mbere yo kwirukanwa n’abasirikare bo mu ngabo za DRC (FARDC) zatabaye abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Bivugwa ko ari inyeshyamba umunani za Seleka zinjiye bitunguranye mu gace ka Banda.

Nk’uko sosiyete sivile yaho ibivuga, ngo inyeshyamba eshatu zerekeje mu nkambi ya Mbororo zishakisha abantu babiri ku mpamvu zitasobanutse.

Ibimenyeshejwe n’abaturage, abasirikare ba FARDC bafite icyicaro muri kariya karere ngo bagize icyo bakora barasa amasasu make kugira ngo bakange abateye. Aba byabaye ngombwa ko bahunga.

Amakuru avuga ko kuri uwo mugoroba, abandi barwanyi batanu bagaragaye mu murima w’umuhinzi, uherereye ku birometero 18 uvuye i Banda.

Bivugwa ko bakoreye iyicarubozo nyir’umurima mbere yo gutwara amatungo ye icumi arimo ihene n’intama.

Umuyobozi wa Teritwari ya Ango, Marcelin Lekabusia yemeje aya makuru. Yongeraho ko FARDC ikomeje gukurikirana izo nyeshyamba zo muri Centrafrica.

Inyeshyamba zo muri Centrafrica na zo zatangiye kwinjira muri DRC

Emmy

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago