INKURU ZIDASANZWE

Ni imbwa ntibakizinagira! RIB yaburiye abasigaye banyanyagiza amafaranga mu bukwe no mu bantu

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ibintu biharaye byo kunyanyagiza amafaranga ku bantu yaba mu bukwe, mu baturage uyajugunya mu kirere mu buryo bwo avuga we ko ari ukwigaragaza ukundi bitemewe ndetse bigize icyaha.

Ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko kunyanyagiza amafaranga ku bantu cyangwa abahanzi bagenda bayanyanyagiza mu mujyi baba bari gukora ibigize ibyaha.

Umuvugizi Murangira B. Thierry avuga ko abanyanyagiza amafaranga mu bantu ari icyaha

Ati: “Ese umutimana wawe ukwerekeka ko aribyo?,ese iyo ugiye gufasha umuntu ugomba kwiyamamaza kugira ngo werekane ko wafashije?,ese iyo ufasha umuntu uramunagira? Kunagira umuntu rimwe, kabiri gatatu, hari ikintu hariya cyo kwiyemera.

Ni imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani. Ugasanga nawe urunamye urayatoye. Ni iteshagaciro, ni agasuzuguro. Nawe uratiza umurindi ko basuzugura amafaranga y’igihugu cyawe ngo baragufasha… Agaciro kawe, agaciro k’igihugu cyawe kagura iki?.

Abantu b’ibyamamare, abasitari, badufashe ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo amenyekane, ntabwo ari ukugenda anyanyagiza amafaranga mu Mujyi wa Kigali, abantu barwanira inoti, bahakomerekera, inoti zicika,bakomeretsa, ntabwo aribyo.

Mufashe niba ushaka gukora igikorwa cy’urukundo ufate ipinda, ugende uti “umuryango ukora ibintu ibi nibi ngaya ndabafashije. Bikorwe mu kubaha amafaranga no kubaha abo uri gufasha.”

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuva na kera hose abantu bigishwaga ko akaboko k’iburyo nigatanga, ak’ibumoso ntikazabimenye.

Ibi umuvugizi wa RIB Thierry abigarutseho nyuma y’igihe umuhanzi ukomoka muri Tanzania Harmonize ubwo yarari mu Rwanda yerekeje mu Mujyi wa Kigali rw’agati atangira kunyanyagiza amafaranga mu bantu, ibintu byagaragaje ko benshi bayarwaniraga bigateza imvururu.

Ibi kandi bihuzwa no mu minsi yashize ubwo umuhanzi The Ben yakoraga ubukwe, uwitwa Prophete Joshua na Alliah Cool bari bitabiriye ubwo bukwe bagaragaye banyanyagiza amafaranga menshi nk’abantu b’ibyamamare.

Alliah Cool wamamaye muri sinema yanyanyagije amafaranga mu bukwe bwa The Ben na Pamella

Murangira yavuze ko icyo kwamagana ibi bigamije ari ukwanga ko umuntu afasha kugira ngo amenyekane gusa.

Prophete Joshua ukomoka muri RD Congo yagaragaye nawe anyanyagiza amafaranga menshi mu bukwe bwa The Ben

PHOTO: Inyarwanda

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

5 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

21 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago