Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashimiye umusore w’ibingango usanzwe umurindira umutekano mu rugendo rw’imyaka icumi.
Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Iradukunda Jean Luc uzwi nka ‘Mubi Cyane’ akaba asanzwe amurindira umutekano mu gihe uyu muhanzi yagiye mu kazi.
Mu butumwa bwe yaherekeje amafoto n’amashusho Bruce Melodie yagize ati “Ndishimira imyaka 10 y’ubucuti no kurindwa hamwe n’umurinzi wanjye utangaje #MUBICYANE, Hano haribindi byinshi!”.
Jean Luc urindira umutekano Bruce Melodie ni umwe mu basore b’ibingango watangiye urugendo rwo kumukorera mu mwaka 2014, ubwo uyu muhanzi yabarizwaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star’ kuva icyo gihe MubiCyane wamenyekaniye mu itsinda rya B-Kgl yahise aba umurinzi wihariye wa Bruce Melodie kuko aho yajya hose by’umwihariko mu kazi ko kuririmba n’ahandi hose babaga barikumwe.
Ibi byaje no kugaragara ubwo uyu muhanzi yaje kugenda agaragara arikumwe na Mubicyane mu bitaramo bikomeye yafata rutemikerere bakajyana.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…