Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashimiye umusore w’ibingango usanzwe umurindira umutekano mu rugendo rw’imyaka icumi.
Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye Iradukunda Jean Luc uzwi nka ‘Mubi Cyane’ akaba asanzwe amurindira umutekano mu gihe uyu muhanzi yagiye mu kazi.
Mu butumwa bwe yaherekeje amafoto n’amashusho Bruce Melodie yagize ati “Ndishimira imyaka 10 y’ubucuti no kurindwa hamwe n’umurinzi wanjye utangaje #MUBICYANE, Hano haribindi byinshi!”.
Jean Luc urindira umutekano Bruce Melodie ni umwe mu basore b’ibingango watangiye urugendo rwo kumukorera mu mwaka 2014, ubwo uyu muhanzi yabarizwaga mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star’ kuva icyo gihe MubiCyane wamenyekaniye mu itsinda rya B-Kgl yahise aba umurinzi wihariye wa Bruce Melodie kuko aho yajya hose by’umwihariko mu kazi ko kuririmba n’ahandi hose babaga barikumwe.
Ibi byaje no kugaragara ubwo uyu muhanzi yaje kugenda agaragara arikumwe na Mubicyane mu bitaramo bikomeye yafata rutemikerere bakajyana.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…