Ikipe ya Musanze FC yatangaje ko mu rwego rwo kwishimira intsinzi yakuye kuri Rayon Sports, itanze ubwasisi ku bafana aho kwinjira ku mukino uzabahuza na Muhazi United ari ubuntu.
Iyi kipe yavuze kandi ko biri no muri gahunda yo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umugore no kwegereza ikipe abaturage.
Uyu mukino wa Musanze FC na Muhazi United uzaba kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 kuri Stade Ubworoherane.
Musanze iri kwishimira intsinzi y’igitego 1-0 yatsinze Rayon Sports ku munota wa 75 gitsinzwe na Tuyisenge Pacifique aherejwe umupira na Tinyimana. Uyu mukino wabaye mu cyumweru gishize.
Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu wa shampiyona by’agateganyo n’amanota 41 nyuma y’umunsi wa 22 wa Shampiyona.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…