Mr Ibu yitabye Imana azize uburwayi
Nyuma y’igihe kinini ahanganye n’uburwayi bwateraga no kuvura kw’amaraso mu bice by’amaguru, umukinnyi wa filime zo muri Nigeria Mr Ibu yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’abagize umuryango we kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2024.
John Ikechukwu Okafor wamamaye nka Mr. Ibu muri sinema ya Nigeria (Nollywood) yapfuye aguye mu bitaro bya leta byitwa Evercare Hospital biherereye i Lagos.
Nk’uko amakuru aturuka mu muryango yabitangaje, uyu mukinnyi wa filime yajyanwe kwa muganga kugira ngo ubuzima bwe bwitabweho nyuma yo kubagwa bwa kabiri kubera uburwayi bwe yaramaranye iminsi. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko umuvuduko we w’amaraso waje kurenga ibipimo bya 200 nyuma yo kubagwa kandi ko abaganga bashyizeho imbaraga mu kuyihagarika mbere ariko birananirana biza kumuviramo urupfu.

Nyakwigendera w’imyaka 62 wakunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga bwe, yari amaze amezi atanu ahanganye n’uburwayi bwateraga kuvura kw’amaraso mu bice by’amaguru, bwatumye acibwa ukuguru mu Ugushyingo umwaka ushize ndetse n’izindi ndwara z’ubuzima.
Hari amakuru y’uko ubusanzwe hari haratekerejwe kuri gahunda yo kuzamujyana kuvurirwa mu bihugu bya mahanga gusa abaganga bemeje ko nta mbaraga afite z’uko yagerayo.
Nyakwigendera asize abana batatu n’umugore.
Umukinnyi w’umuhanga cyane yari azwi kubera gusobanura mu buryo butangaje no kugira uruhare muri filime zisetsa.
Yamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Mr Ibu”, “Mr Ibu in London”, “Police Recruit”, “A Fool At 40” n’izindi.