Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yemeje ko bamaze kwirukana FARDC n’abambari bayo i Nyanzale ku ivuko rya Gen Sultan Makenga, hari hamaze igihe hafitwe na FDLR.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2024, Lt. Col Willy Ngoma yavuze ko Intare za Sarambwe ziganje ku butaka bw’abasokuruza bazo.
Yagize ati “Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye.”
Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Imyaka igera kuri 25 yari ishize Nyanzale yarabaye icumbi rikomeye ry’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
M23 gufata Nyanzale birasatira kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bya SOMIKIVU bifatwa nk’ibya kabiri nyuma ya Rubaya yo muri Masisi.
Muri ibyo birombe by’i Lueshe biri mu bilometero 100 mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma hacukurwamo “Niobium”.
Aya mabuye akoreshwa mu gukora ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’imbunda nini n’izindi ntwaro.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…