Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yemeje ko bamaze kwirukana FARDC n’abambari bayo i Nyanzale ku ivuko rya Gen Sultan Makenga, hari hamaze igihe hafitwe na FDLR.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2024, Lt. Col Willy Ngoma yavuze ko Intare za Sarambwe ziganje ku butaka bw’abasokuruza bazo.
Yagize ati “Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye.”
Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Imyaka igera kuri 25 yari ishize Nyanzale yarabaye icumbi rikomeye ry’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
M23 gufata Nyanzale birasatira kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bya SOMIKIVU bifatwa nk’ibya kabiri nyuma ya Rubaya yo muri Masisi.
Muri ibyo birombe by’i Lueshe biri mu bilometero 100 mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma hacukurwamo “Niobium”.
Aya mabuye akoreshwa mu gukora ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’imbunda nini n’izindi ntwaro.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…