POLITIKE

Perezida Kagame yashimangiye ko atayoborana igitugu

Perezida Kagame mu kiganiro n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu aho yemeje ko atabona icyo abamwita umunyagitugu bashingiraho.

Perezida Kagame yavuze ko atigeze atekereza ko azaba Perezida ahubwo byaje nk’impanuka aho yemeje ko no gukomeza kuyobora bizagenwa n’ishyaka rye.

Yagize ati “Ni uburenganzira bwabo [kumwita umunyagitugu], icyakora sinzi icyo bashingiraho banyita gutyo. Sinshobora gusaba imbabazi z’icyo ndicyo cyangwa se icyo nteganya gukorera igihugu cyanjye. Nta na rimwe nigeze ntekereza ko umunsi umwe nzaba ndi hano nka Perezida, byaje nk’impanuka. Ndababwiza ukuri, hari ibintu utagiramo uruhare, ibintu utashobora kugena uko bigenda ariko uko byamera kose bikaba, ni uko ndi hano.”

Abajijwe niba azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza 2034 nkuko abyemererwa,Perezida Kagame yagize ati :”Ishyaka ryanjye niryo rizafata umwanzuro niba nziyamamaza mu matora yo muri Nyakanga. Ku by’ahazaza byo ntabwo mbizi. N’iyo naba nshaka kugeza icyo gihe, sinjye wo kubifataho umwanzuro njye nyine. Iby’ahazaza sinjye ubigena.”

Perezida Kagame abajijwe ku bibazo biri muri RDC ndetse no kuba u Rwanda rushinjwa gutera inkunga M23,yagize ati: “Ariko abantu bo muri M23, ni abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo, muri make icyo ni ikibazo kireba Congo. Ku bindeba, nasaba Félix Tshisekedi gushyira iherezo ku bwicanyi bukorwa na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’intagondwa z’Abahutu, zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungira muri RDC.

Ni ngombwa ko imvugo zihembera urwango zituruka hakurya y’imipaka zihagarara, hamwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bikorerwa mu muhanda. Ni ibikorwa biri kubera muri Afurika yo hagati Isi yose ireba.”

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

23 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago