IMIKINO

Umukino wa Rayon Sports na APR Fc wahinduriwe amasaha wari buzabereho

Umukino wa Rayon Sports izakiramo APR FC wahinduriwe amasaha wari kuzaberaho Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ushyirwa ku wa Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Icyakora cyo umunsi wo ntiwandutse, kikaba ari icyemezo ikipe ya Rayon Sports ivuga ko nayo yamenyeshejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu gihe ikataje mu kwamamaza umukino wayo w’amateka kandi habura iminsi mike bari biteguye gukina ku isaha y’umugoroba.

Ibi kandi byanemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Nemenye Patrick, watangarije itangazamakuru ko babonye ibaruwa ya FERWAFA ibamenyesha ko umukino washyizwe saa Cyenda kubera ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pelé Stadium.

Ati “FERWAFA yatwandikiye itumenyesha ko umukino wimuwe kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ejo [ku wa Kabiri]?”

Kuri bamwe batunguwe no kumva iki cyemezo cya FERWAFA mu gihe umunsi wabanjirije uyu, ku wa Kabiri, APR FC yari yakiniye na Etoile de l’Est kuri icyo kibuga mu mukino wa Shampiyona watangiye saa Kumi n’Ebyiri.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, we yavuze ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara bityo banze ko yazateza ikibazo ku mukino ukomeye uba utegerejwe na benshi nk’uko hari aho byagiye biba.

Ati “Twafashe icyemezo mu nyungu z’umupira kugira ngo hatazabaho ikibazo bikatugarukira nk’uko byagiye biba rimwe na rimwe. Twandikiranye n’Umujyi wa Kigali utubwira ko ’Generateur’ ufite itagishoboye guhaza mu gucana amatara yose, icana nka 15 cyangwa 20%.”

“Abarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari barabibonye, amatara amaze iminsi atagaragara neza. Kubera ko ari umukino ukomeye, ntabwo twatuma haba ikibazo gishobora guteza ibindi kandi hari ubundi buryo byakorwamo.”

Stade ya Kigali imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara aho bamwe mu bagorwa na yo harimo itangazamakuru rifata amafoto n’amashusho ndetse hari ubwo umuriro wabuze ku mukino Kiyovu Sports yakinagamo na Etoile de l’Est.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago