Perezida Kagame yatorewe guhagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abwira abanyamuryango ko ‘bagomba gutekereza ku uzamusimbura’.
Perezida Kagame yagize amajwi 99.1% akaba yari umukandida rukumbi. Yashimye icyizere abanyamuryango bahora bamugirira, avuga ko u Rwanda rufite umwihariko.
Ati ‘Iki gihugu cyacu uko kingana uko giteye uko kimeze kose bihereye ku mwihariko w’imiterere bifite icyo bidusaba gishobora kuba gitandukanye n’ibyo abo mu bindi bihugu basaba. Ni umwihariko ushingira ku mateka, ku majyambere tugezeho, ushingira no ku muco wacu”.
Yavuze ko no guhitamo abayobozi bishingira kuri uwo mwihariko.
Perezida Kagame yongeye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza ku wazamusimbura.
Perezida Kagame ati “Nabashimiye icyizere. Muri 2010 na bwo mwangiriye icyizere, muri Petit Stade ariko twarabanje turaganira. Ndababwira nti ‘Ariko munatekereze n’uko hari n’ibyahinduka”
Yibukije ko hari umushoramari w’i Rusizi wavuze icyo gihe ko niba Perezida atari umukandida yahitamo kuba impunzi ngo kubera ubwoba afite bw’ibyaba igihe igihugu cyaba kiyoborwa n’undi utari Kagame.
Perezida Kagame ati “Bivuga ko tudaha abo tuyobora icyizere gihagije. Ni iki kigaragaza ko akazi dufite imbere gakomeye kurusha uko mubitekereza.
Ati “Ikindi cya kabiri, erega turi ku isi, turi abantu. Byashoboka bite ko twakwicara uko tungana dutya nk’abayobozi ntidutekereze ukuntu muri twe hatekerezwa, hategurwa uwakora nk’iby’undi mushima…Umuzigo munkoreye ndawemeye ariko ndashaka uwantura kandi ari muri mwe muri hano”
Umuryango FPR Inkotanyi kandi wanatangaje abantu 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuzabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…