Kuri uyu wa Gatandatu, Uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yemeje ko ari mu bahazatanira kuzayobora ishyaka yashinze mu matora ya perezida yo mu 2025, nk’uko umuvugizi Katinan Kone yabitangarije Reuters nyuma y’inama ya komite nkuru y’ishyaka.
Gbagbo, wabaye perezida w’igihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kuva mu 2000 kugeza 2011, yatangije ishyaka rye, African People’s Party – Cote d’Ivoire (PPA-CI) mu 2021 nyuma yo kugirwa umwere ku byaha by’intambara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) asubira mu gihugu nyuma y’imyaka icumi ari mu mahanga.
Yagizwe umwere mu 2019 na ICC ifite icyicaro mu Buholandi ashinjwa kugira uruhare mu ntambara y’abenegihugu yatewe no kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe mu matora.
Gbagbo yatakaje ubuyobozi bw’ishyaka yari yarashinze mbere, Ivorian Popular Front (IPF), riyoborwa n’uwahoze ari inshuti ye igihe yari afunzwe ategereje kuburanishwa mu Buholandi imyaka itari mike, ariko agumana abayoboke benshi mu rugo.
Biteganijwe ko amatora azaba mu Kwakira 2025. Perezida Alassane Ouattara wongeye gutorwa mu 2020, ntaragira icyo atangaza ku bijyanye no kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…