Kuri uyu wa Gatandatu, Uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yemeje ko ari mu bahazatanira kuzayobora ishyaka yashinze mu matora ya perezida yo mu 2025, nk’uko umuvugizi Katinan Kone yabitangarije Reuters nyuma y’inama ya komite nkuru y’ishyaka.
Gbagbo, wabaye perezida w’igihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kuva mu 2000 kugeza 2011, yatangije ishyaka rye, African People’s Party – Cote d’Ivoire (PPA-CI) mu 2021 nyuma yo kugirwa umwere ku byaha by’intambara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) asubira mu gihugu nyuma y’imyaka icumi ari mu mahanga.
Yagizwe umwere mu 2019 na ICC ifite icyicaro mu Buholandi ashinjwa kugira uruhare mu ntambara y’abenegihugu yatewe no kuba yaranze kwemera ko yatsinzwe mu matora.
Gbagbo yatakaje ubuyobozi bw’ishyaka yari yarashinze mbere, Ivorian Popular Front (IPF), riyoborwa n’uwahoze ari inshuti ye igihe yari afunzwe ategereje kuburanishwa mu Buholandi imyaka itari mike, ariko agumana abayoboke benshi mu rugo.
Biteganijwe ko amatora azaba mu Kwakira 2025. Perezida Alassane Ouattara wongeye gutorwa mu 2020, ntaragira icyo atangaza ku bijyanye no kwiyamamaza mu matora ateganyijwe.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…