Bwa mbere umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakomeje ku ndirimbo Bruce Melodie ariko ntisohoke, amubwira ko kuba indirimbo bari bagiye gukorana itarakunze harabayeho kudahuza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, The Ben yavuze ko atigeze asuzugura Melodie nk’uko byagiye bivugwa ahubwo gukorana bishobora kuba byaraturutse ku kuba batarahuje.
Yagize ati “Ndasaba imbabazi niba hari aho naba naragaragaye nkaho nasuzuguye kuko ntabwo gusuzugura njya mbikora pe! Ahubwo nshobora kuba ari ikintu nakoze kikagaragara nabi ariko si ugusuzugura rwose”.
The Ben yahamije ko akunda gukina ’Play station’ anemeza ko yari arimo gukina uwo mukino koko.
Ati “Play station yo ndayikunda rwose, wasanga yarasanze njyewe na Zizou twatangiye Shampiyona nshya kandi tugomba kuyisoza, rero nawe ashobora kuba ataragize kwihangana, ariko rwose ntago namusuzuguye ahubwo nawe ntiyagize uko kunyihanganira, ubwo ni uko yabifashe kandi siko byari biri.”
Njyewe siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.
Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.
Reka mbahe urugero ku ndirimbo ya Meddy na Diamond Platnumz. Iyo bakoze mbere ntabwo Diamond yayikunze. Iya kabiri nayo ntabwo Meddy yayikunze. Iyo untekerereje nabi ukumva ko nagusuzuguye biba ari bibi.”
The Ben avuga ko ibyo gusanga akina ’Play station’ kitari kuba ikibazo kuko na ’Lose Control’ we na Meddy bayikoze barimo gukina uyu mukino bityo ko Bruce Melodie bibaye byaramubabaje, yamubabarira ko nta kibi yari agambiriye.
The Ben yavuze ko byashoboka ko we na Bruce Melodie bakorana indirimbo baramutse bumvikanye.
The Ben yavuze ko azashyira hanze indi ndirimbo mu kwezi kwa Gatanu ndetse yemeza ko indirimbo ye na Azawi yakozwe kandi abakunzi be bagomba kuyitegereza mu gihe kitazarambirana.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…