Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo (Amavubi) yatangiye umwiherero ku bakinnyi bahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri ya gishuti.
Amavubi iteganya gukina imikino ibiri ya gishuti aho izahura na Botswana na Madagascar bikaba biri mu rwego rwo gukomeza kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu gihe kiri imbere.
Ni umwiherero watangijwe n’Abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Aho abandi bakina muri shampiyona zitandukanye ku migabane itandukanye bagiriwe icyizere n’umutoza akabahamagara bazagenda basanga bagenzi babo uko amakipe azagenda abarekura.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu berekeje i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Tariki 18 Werurwe 2024, Amavubi arateganya kuzasura Madagascar mu gihe tariki 26 Werurwe 2024, Amavubi azakira Botswana.
Aya matariki yombi avuzwe, arimo ikiruhuko cya FIFA aho shampiyona zizaba zahagaze ibihugu bigakina imikino itandukanye ariko ayo muri Afurika azakina imikino ya gicuti.
Amavubi arashaka gukina imikino ibiri ya gishuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakomeza muri Kamena 2024, aho mu itsinda irimo rya C u Rwanda arirwo ruyoboye.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…