Yutaka Yoshie byemejwe ko yapfuye ku myaka 50 avuye gukina umukino we wa nyuma
Umuyapani Yutaka Yoshie wamamaye mu mukino njyarugamba ku bantu baba bafite ibiro byinshi yapfuye ku myaka 50 nyuma y’amasaha make gusa avuye n’ubundi gukina umukino wari uwanyuma kuriwe.
Amakuru avuga ko nyuma y’uwo mukino ubuzima bwe bwaje kutamererwa neza bigeraho yahise yoherezwa no kwa muganga igitaraganya.
Urupfu rwe rwemejwe na All Japan Pro Wrestling, kompanyi Yoshie yarwaniye umukino we wa nyuma kuri uwo munsi.
Nyakwigendera yari yarwaniye mu marushanwa yitiriwe Takasaki, aho yaje gupfa kandi akaba yari umukino we wa nyuma muri iyo mirwano.
Nk’uko bitangazwa niyo kompanyi, ivuga ko uyu munyabigwi wanegukanye igihembo cy’umukinnyi ku rwego rw’Isi ‘All Japan Pro Wrestling’ yaje kumererwa nabi abanza gushyirwa mu cyumba cyihariye kugira ngo yitabweho.
Itangazo ryagize riti “Nyuma y’umukino Yutaka Yoshie yajyanwe mu cyumba kugira ngo yitabweho, ubuzima bwe bwaje gukomererwa mu buryo butunguranye, ahita ajyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Takasaki, ariko ntiyigeze asubira mu rugo.”
WrestlingInc yatangaje ko Yoshie yatangiye umwuga we mu 1994 akaba yari yiteguye kwizihiza imyaka mirongo itatu atangiye uyu mukino njyarugamba mu mpera z’uyu mwaka.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…