Umuyapani Yutaka Yoshie wamamaye mu mukino njyarugamba ku bantu baba bafite ibiro byinshi yapfuye ku myaka 50 nyuma y’amasaha make gusa avuye n’ubundi gukina umukino wari uwanyuma kuriwe.
Amakuru avuga ko nyuma y’uwo mukino ubuzima bwe bwaje kutamererwa neza bigeraho yahise yoherezwa no kwa muganga igitaraganya.
Urupfu rwe rwemejwe na All Japan Pro Wrestling, kompanyi Yoshie yarwaniye umukino we wa nyuma kuri uwo munsi.
Nyakwigendera yari yarwaniye mu marushanwa yitiriwe Takasaki, aho yaje gupfa kandi akaba yari umukino we wa nyuma muri iyo mirwano.
Nk’uko bitangazwa niyo kompanyi, ivuga ko uyu munyabigwi wanegukanye igihembo cy’umukinnyi ku rwego rw’Isi ‘All Japan Pro Wrestling’ yaje kumererwa nabi abanza gushyirwa mu cyumba cyihariye kugira ngo yitabweho.
Itangazo ryagize riti “Nyuma y’umukino Yutaka Yoshie yajyanwe mu cyumba kugira ngo yitabweho, ubuzima bwe bwaje gukomererwa mu buryo butunguranye, ahita ajyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Takasaki, ariko ntiyigeze asubira mu rugo.”
WrestlingInc yatangaje ko Yoshie yatangiye umwuga we mu 1994 akaba yari yiteguye kwizihiza imyaka mirongo itatu atangiye uyu mukino njyarugamba mu mpera z’uyu mwaka.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…